Abahanzikazi Vestine na Dorcas bamaze kwigarurira mitima ya benshi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza mu gihe gito bamaze mu muziki bakomeje kziwerwa n’abategura ibitaramo .nyuma yo kudakorera igitaramo mu gihugu cya Cananda nkuko byari byatangajwe mu minsi ishize aba bagiye gutaramira mu gihugu cy’uburundi .
Muri Gicurasi uyu mwaka bunyuze ku Muyobozi wa MIE ariwe Muridahabi Irene yatarangarije itangazamakuru ritandukanye ryo mu Rwanda ko bitegura kujya gukorera ibitaramo bitandukanye mu mu gihugu cya Canada ariko ntawamenye iherezo byabyo kuko nkuko tubimnyereye abategura ibitaramo muri kiriya gihugu bakoresha uko bashoboye bakabyamamaza mu buryo bukomeye ariko ntiharamenyana icyatumye batajyayo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 Ubuyobozi bwa MIE ari nabwo bufite mu nshingano zabwo kureberera inyungu z’aba bana ba bakobwa bagiye gukorera Igitaramo mu gihugu cy’U Burundi .
Nkuko Ubuyobozi bwa MIE bwakomeje bubivuga biteganyijwe ko vestine na Dorcas bazataramira I Bujumbura mu Burundi tariki ya 23 Ukuboza ariko birinze kugira andi makuru menshi batangaza kuri icyo gitaramo ariko bashimangira ko bazabitanza mu minsi ya vuba bavuye kw’Ishuri .
Vestine na Dorcas Nyuma yo kumurika alubumu yabo ya mbere bise “nahawe Ijambo “ iki nicyo gitaramo cya mbere bagiye gukorera hanze y’Igihugu ahoi byitezwa ko kizitabwira n’abantu benshi kubera ubuhanga buri mu ndirimbo baririmba .

