Massamba na Aline Gahongayire biyemeje kumenyekanisha u Rwanda kw’isi hose

Kuri iri cyumweru  tari ki ya  03  Ukuboza  2023  nibwo  Abahanzi  Massamba  Intore na Aline  Gahongayire  basazwe n’ibyishimo   byinshi  nyuma yo kumenyeshwa ko  bagizwe  ba  Brand Ambassadors  ba Gahunda  ya  “Rwanda  My Home  Country Project the  Brand  “ ifite intumbero yo kumenyekanisha u Rwanda  ndetse  no gushishikariz abanyarwanda aho baba hose kw’isi  kuvuga ikinyarwanda  .

Massamba ahawe  izi nshingano nyuma  yo  gukubuka  mu gihugu cya Canada  aho yari yatumiwe mu ihuriro ry’urubyiruko  ruba muri Amerika ya Ruguru  rusaga ibihumbi 2000  , mu gihe  Aline we  yahaweizo nshingano ari  mu myiteguro yo  kujya  gutaramira I Dubai .

iyi gahunda yatangijwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu gihugu muri  Gicurasi  2023 igamije gushishikariza Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko gukunda igihugu cyabo no guharanira ibyagiteza imbere mu ngeri zose.

Intego nyamukuru y’iyi gahunda ni ukwamamaza iterambere ry’u Rwanda mu mfuruka zose binyuze mu gutangaza amakuru y’impamo ku byo rugenda rugeraho.

Umuvugizi wa Rwanda My Home Country, Protect The Brand, Marie-Neige Umurerwa, yavuze ko Massamba na Gahongayire bombi batoranyijwe kubera ko n’ubundi basanzwe bazwiho gukorera ibyiza igihugu.

Yagize ati  “Aba bahanzi ni abana b’igihugu, bakunda igihugu, basanzwe bakorera ibyiza rusange mu Rwanda, bazatanga umusanzu wabo w’agaciro, mu kugira uruhare rukomeye binyuze mu buhanzi bwabo.’’

Massamba yatangaje  ko iyo umuntu abaye ‘Brand Ambassador’ bishimisha ariko nka we biba akarusho iyo ari ikijyanye no gukunda no gukundisha igihugu cye abanyarwanda.

yavuze ko n’ubundi umuhamagaro we uri mu muco gakondo, ashimangira ko ariko wakabaye umuhamagaro wa benshi kuko igihugu kitagira umuco gicika.

Ati “Kwita cyane cyane ku muco ni umurage, kuri njye mbikomora kuri ba sogokuru. Ikintu nzakora ni ukuwigisha no kuwutoza abato, kugira ngo bumve ko bafite igihugu cyiza, cyihuse mu iterambere, cyifuza urubyiruko ngo rukomereze aho kuko hari bakuru barwo bakitangiye.’’

“Nicyo gituma nta muco nta cyabaye. Byose nzajya mbikora mu muco, mu murage, indangagaciro z’u Rwanda, kwifuza ko u Rwanda rutera imbere rukagera kure, ndetse na Afurika tukayitoza, tukanarukundisha abatwanga uwo ni umugambi wanjye. Guhora buri wese agendana u Rwanda rukamugendamo.’’

Abatangije ‘Rwanda My Home Country Protect The Brand’ basanga ubu buryo buzakomeza gutanga umucyo ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

“Rwanda My Home Country-Protect the Brand” inagamije kwerekana ubudasa bw’u Rwanda, amahirwe arurimo ajyanye n’ishoramari n’ibindi.

Iyi gahunda yitezweho guhamya no guteza imbere umuco nyarwanda, kumenyekanisha amateka yarwo, uko ubukungu bwarwo buzamuka ndetse na gahunda z’iterambere rwimakaje.

Aline Gahongayire na Intore Massamba binjiye ku ikubitiro muri iyi gahunda yo kwimana u Rwanda no kururwanira ishyaka, yatangijwe mu gihugu ku wa 19 Kanama 2022 bahawe inshingano zihoraho zo kuyihagararira.

Iyi gahunda imaze kwitabirwa n’urubyiruko rwinshi rwo muri diaspora mu bihugu bitandukanye, Abanyarwanda b’imbere mu gihugu barimo abanyamakuru, abakozi bo mu nzego za Leta, abikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta kandi n’abandi b’ingeri zinyuranye bazayinjiramo.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *