Ibirori byo kwakira murumuna wa Bad Rama byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda

Umushoramari washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya The Mane, Mupende Ramadhan [Bad Rama], yakoze ibirori byo kwakira umuvandimwe we Olivier bari baraburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda.

Ni ibirori byatangiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ukuboza 2023 birangira mu rukererera rwo kuri iki Cyumweru tariki 10 Ukuboza 2023 mu kabyiniro ka B Lounge gaherereye kuri 40 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Byahuriranye no gufungura aka kabyiniro. Nta jambo Bad Rama yavuze muri ibi birori, ndetse abahanzi bari bateganyijwe kuririmba ntibaririmbye, ariko bageze aho ibirori byari byabereye baramutsa abantu, ubundi bafata amafoto n’abantu banyuranye.

Dj Brianne wari kuri gahunda yavanze umuziki mu gihe cy’isaha irenga. Abahanzi ntibaririmba ahanini bitewe n’uko ibyuma bitanga ubukonje muri Club bitakoraga neza, kuko harimo ubushyuhe bwinshi.

Bad Rama yagiye anyura mu nshuti ze n’abafana bakaganira mu matsinda, ariko nako basoma ku mutobe. Imibare ya hafi igaragaza ko yakoresheje arenga Miliyoni 1.5 Frw mu kwakira no gusangira n’abo yatumiye, yagiye yereka umuvandimwe we yabonye nyuma y’imyaka 30 yari ishize.

Ibi birori byitabiriwe n’abagize itsinda rya Kigali Boss Babes, Kenny Sol ukubutse muri Canada, umuhanzi Okkama uherutse gusezera muri Label ya Metro Africa, abanyamakuru Ally Soudy na Mike Karangwa, Muyango Claudine wabaye umukobwa uberwa n’amafoto [Miss Photogenic] muri Miss Rwanda 2019;


Umuhanzi Mujyanama Claude [TMC] wanyuze mu itsinda rya Dream Boys, Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi banyuranye mu Rwanda, umuhanzikazi Marina witegura gushyira hanze indirimbo nshya, umuhanzi Yvan Muziki ubarizwa i Burayi, umuhanzikazi Assinah, umuraperi M-Izzle, ‘Njuga’ wamamaye muri Sinema, umuhanzi Bahati ‘Makaca’, n’abandi.

Byari ibyishimo kuri buri wese wari witabiriye ibyo birori kugeza bukeye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *