Bruce Melodie yasubiye  muri Amerika mu bitaramo azahuriramo na Shaggy

Bruce Melodie yongeye gusubira muri Amerika aho afite ibitaramo birimo n’icyo azahuriramo n’Abanyarwanda mu gusoza umwaka wa 2023.

Uyu muhanzi wari werekeje muri Amerika bwa mbere yitabiriye igitaramo yagombaga gutaramanamo na Shaggy ku wa 28 Ugushyingo 2023, yagarutse i Kigali agaragara mu cya ‘Move Afrika’ cyabereye muri BK Arena ku wa 6 Ukuboza 2023.

Mu ijoro ryo ku wa 10 Ukuboza 2023 nibwo Bruce Melodie yafashe rutemikirere yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agiye gukorera ibitaramo bitandukanye.

Yaherekejwe n’abarimo umurinzi we Jean Luc, umuvandimwe wa Coach Gael, Kenny n’abandi babarizwa mu inzu ifasha abahanzi ya 1: 55 Am.

Ni ku nshuro ya kabiri, Bruce yagiye muri Amerika, ndetse yahise agaragaza urutonde rw’imijyi itandukanye yo muri  iki  gihugu agombaga gukoreramo ibitaramo no gukomeza kwegera itangazamakuru muri Amerika.

Ibitaramo bya Bruce Melodie bizatangirira muri Leta ya New York mu bizwi nka ‘Good Day’, nyuma azagirana ibiganiro n’itangazamakuru, akomereze mu Mujyi wa Miami ku wa 12 Ukuboza 2023 aho azitabira ibitaramo ‘Jingle Ball’ azahuriramo na Shaggy ndetse n’ibyitwa ‘A Serieus Hits 1 Session’.

Label ye ya 1:55 Am ivuga ko ibi bitaramo muri Amerika bigamije gufasha Bruce Melodie kwiyegereza abafana be muri Amerika no gukomeza kugeza ku rwego mpuzamahanga ibihangano bye byubakiye ku mudiho wa R&B, AfroPop na Afrobeat.

Agiye muri Amerika nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya ‘Move Afrika: Rwanda’ yahuriyemo n’umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar.

Ku wa 22 Ugushyingo 2023, ni bwo uyu muhanzi wakuriye i Kanombe yanditse amateka avuguruye mu muziki we, aririmbira ‘bwa mbere’ muri Amerika.

Ni nyuma y’uko afashijwe na Shaggy kuririmba mu bitaramo ngaruka mwaka “iHeart Radio Jangle Ball” bifasha Abanyamerika n’abandi gusoza neza umwaka.

Yatangaje ko tariki 30 Ukuboza 2023 azakorera igitaramo cye bwite muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland.

Ni igitaramo azakora nyuma yo gutumirwa na kompanyi ya Innox Entertainment LLC isanzwe ifasha abahanzi Nyarwanda gukorera ibitaramo muri kiriya gihugu.

Ku rubuga rwo gucururizaho amatike rwa Eventbrite.com, bagaragaza ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hagati y’amadorali 60 n’amadorali 100.

Amatike y’amadorali azarangira gucuruzwa tariki 29 Ukuboza 2023. Ariko ku rubuga bagaragaza ko muri rusange wishyura amadorali 65.87 [Ni ukuvuga 82,059.59 Frw].

Amatike ya VIP y’amadorali 100 azarangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023, ariko ku rubuga bagaragaza ko ari ukwishyura amadorali 108.55 [Ni ukuvuga 135,229.53 Frw].

Hari n’amatike y’amadorali 70 wongeyeho 6.54 bikaba amadorali 76.54 [Ni ukuvuga 842,820.68 Frw] ariko yo azatangira gucuruzwa tariki 30 Ukuboza 2023.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *