Umuhanzikazi Zahara yitabye Imana

Umuririmbyi Bulelwa Mkutukana, wamenyekanye nka Zahara mu muziki, ukomoka muri Afurika y’Epfo wari uri mu banyempano bakomeye mu kugorora ijwi no kurijyanisha n’umurya wa Guitar , yitabye Imana nyuma y’imyaka ine ataramiye mu Rwanda.

Ibinyamakuru bitandukanye by’iwabo muri Afurika y’Epfo byanditse bigaragaraza ko uyu muhanzikazi yavuye mu mubiri nyuma yo gufatwa n’uburwayi, akajyanwa mu bitaro ari naho yaje gusiga ubuzima.

Minisitiri w’Ubugeni n’Umuco muri Afurika y’Epfo, Zizi Kodwa, nawe yavuze ko uyu muhanzi yapfuye.

Abandi barimo umunyamakuru Khanyi Magubane ndetse n’Umu-Dj witwa Black Coffee uri mu bafite izina rikomeye, bagaragaje ko bashenguwe n’urupfu rw’uyu mugore.

Zahara yaherukaga mu Rwanda mu 2019 nyuma yo kuhaza mu 2018. Uyu muhanzi wari ufite imyaka 36 yari uwa gatandatu mu muryango w’abana barindwi.

Yavukiye mu gace gakennye ka Phumlani ko mu Mujyi wa East London mu Ntara ya Eastern Cape muri Afurika y’Epfo. Yatangiye kugaragaza impano yo kuririmba afite imyaka itandatu y’amavuko gusa ariko abyinjiramo byeruye mu 2011.

Indirimbo za Zahara nyinshi zikozwe mu rurimi rwa Xhosa rukoreshwa muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe nubwo ho rutavugwa cyane.

Iyo yaririmbaga yagendaga asobanura incamake ya buri imwe mu ndirimbo ze ariko agashimangira ko akora umuziki, ugamije kwigisha no kuvuga inkuru y’ubuzima bwe kurusha kubikora yishimisha


Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *