Niyo Bosco yinjiye muri Kikac Music nyuma yo gusohokamo kwa Mico The Best

Umuhanzi  Niyo Bosco umaze hafi imyaka ibiri adasohora indirimbo, yateguje abakunzi b’umuziki we EP y’indirimbo ishanu yise “New Chapter”.

Uyu muhanzi ateguje iyi EP nyuma yo gusinyana amasezerano y’imikoranire y’imyaka itanu na sosiyete ifasha abahanzi, KIKAC Music, isanzwe ibarizwamo umuhanzikazi Bwiza.

Umuyobozi wa KIKAC Music, Uhujimfura Jean Claude, yirinze gutangaza niba hari abandi bahanzi bazagaragara kuri iyi EP, ariko  yatwmereye  ko izi ndirimbo eshanu zamaze gutunganywa zose.

Ati “Yego indirimbo zigize iyi EP zose zirahari zamaze gukorwa zirasohoka vuba aha, ubu ni paji nshya ya Niyo Bosco, sinakubwira ngo yakoranye na nde, byose abakunzi be muraza kubihishurirwa vuba aha.”

Uhujimfura yakomeje avuga ko ubu ibikorwa bya Niyo Bosco bigiye kwiyongera, agasubira ku muvuduko umwe n’abandi bahanzi.

Niyo Bosco yari amaze umwaka urenga yaricishije irungu abakunzi b’umuziki we dore ko nyuma y’indirimbo “Buriyana” yasohotse muri Nyakanga mu 2022 nta kindi gihangano gishya yabahaye.

Uyu muhanzi nyuma yo gutandukana na MIE Empire, imikorere ye yatangiye gucumbagira ajya muri Sunday Entertainment Group, yamazemo iminsi 44 biba iby’ubusa yewe no muri MetroAfro, yamazemo ukwezi barinze batandukana nta gihangano gishya akoze.

Nyuma yo kumvikana na KIKAC Music, Niyo Bosco avuga ko ubu asa n’uwatangiye ubuzima bushya muri muzika amazemo imyaka itatu gusa.

Uyu muhanzi ufite umwihariko mu kwandika indirimbo yaba ize n’izabandi bahanzi , yamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka “Ubigenza ute?”, “Piyapuresha”, “Ishyano”, “Seka”, “Urugi” n’izindi.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *