Perezida samia Suluhu yongeye guha ubufasha bwo kwivuza Professor Jay

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatanze miliyoni 50 Tshs (arenga miliyoni 24 Frw) mu muryango washinzwe n’Umuraperi Professor Jay, yongeraho arenga miliyoni 23 Frw (ni miliyoni 47 Tshs) yo kumufasha kwivuza agahindurirwa impyiko.

Nyuma yo kumufasha kwivuza Perezida Samia Suluhu akomeje kuba hafi umuraperi Joseph Haule [Professor Jay] watangije umuryango ufasha yise Professor Jay Foundation wamuritswe ku wa 12 Ukuboza 2023 mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Uyu muryango ugitangizwa wahise wakira inkunga y’arenga miliyoni 50 z’amashilingi ya Tanzania (Tshs) zatanzwe na Perezida Samia Suluhu, miliyoni 10 Tshs zatanzwe na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa, Ikipe ya Yanga SC yatanze miliyoni 5 Tshs , Ali Kiba nawe yatanze miliyoni 5 Tsh, Lady Jaydee yatanze miliyoni 2 Tsh n’abandi.

Perezida Samia Suluhu utabonetse muri ibi birori ubutumwa bwe bwatanzwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Godwin Oloyce Mollel.

Uyu muyobozi yavuze ko amafaranga yatanzwe na Perezida Samia Suluhu ari miliyoni 50 Tsh zizahita zijya muri uyu muryango mu gihe hari miliyoni 47 Tsh zizahabwa Prof. Jay mu gihe yaba akeneye guhindurirwa impyiko.

Uyu muryango Prof Jay yashinze ugamije gukorera ubuvugizi no gufasha abarwaye impyiko.

Perezida Samia Suluhu ni umwe mu bantu babaye hafi uyu muraperi mu minsi 127 yamaze mu bitaro atabasha guhumeka akamwishyurira igiciro cy’ibyo yakoresheje byose.

Professor Jay avuga ko ubwo yari mu bitaro yaterwaga inshinge ebyiri ku munsi zihwanye na miliyoni 5 z’amashilingi ya Tanzania (Tsh).

Uyu muraperi ufite izina rikomeye mu muziki wa Bongo Flava, nyuma y’amasaha make atangije uyu muryango, yamuritse EP “Nusu Peponi, Nusi Kuzimu” igizwe n’indirimbo enye.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *