Ku wa kabiri washize tariki ya 12 Ukuboza 2023 Ivan Ssemwanga wahoze ari umugabo wa Zari The Boss lady yari kuba yujuje imyaka 46 .
Kuri uwo munsi zari wahoze ari umugabo we Zari yizihije uwo munsi mu buryo budasanzwe asura imva ye akanamwunamira
Ivan Ssemwanga yitabye Imana muri tariki ya 25 Gicurasi 2017 aguye mu bitaro muri afurika y’epfo ,Zari mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kwibuka yafashe umwanya wo kunamira se w’abana be batatu babyaranye .
Abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga ashyiraho ifoto ari ku mva ya Ssemwanga wari umwe mu bacuruzi bakomeye muri Uganda maze ayihereksa amagambo agira ati « “Isabukuru nziza. Ndizera ko abamarayika bizihizanyije uyu munsi hamwe na we.”
Nyuma yo gushyira iyo foto ku mbuga ze yashyizeho indi foto ari kumwe na se w’abana be avuga itazaibagirana we nawe bari mu biruhuko bishimye cyane
Mu burumwa yashyizeho bwa Kabiri yavuze ko yishimira umurage ukomeye waszwe na Nyakwigendera agaragaza ko yizeye ko uzakomeza yasoje agira ati ‘’ Umurage uracyariho kandi Isabukuru nziza .
Zari Hassan na nyakwigendera Ssemwanga bashakanye ku mugaragaro imyaka igera kuri ibiri mbere yuko batandukana mu 2013. Aba bombi babaga kandi bakorera muri Afurika y’Epfo.
Ssemwanga ivan wari umucuruzi ukize muri Afurika y’epfo, yapfiriye mu bitaro bya kaminuza yitiriwe Steve Biko i Pretoria. Uburwaiy bwe bwatumye yihutwankwa Muganaga ariko bitatinze uwo muherwe yaje kwitaba Imana .
Umuhango wo Kumushyingura wabereye mu gihugu cye cya Uganda mu gace ka Nakaliro mu muhango udasanzwe witabiriwe n’abantu bakomeye bo muri Uganda ndetse no hanze muri harimo Jose Chameleone, Bobi Wine, SK Mbuga, na Weasel n’abandi benshi bazwi muri Uganda .
Mu muhango wokumushingura Isanduku ye yasutsweho amafaranga menshi na divayi bihenze nyuma yuko isanduku ye imaze kururutswa mu mva .
Ssemwanga Ivana wari uzwi nk’umuyobozi w’Agatsiko k’abasore bafite amafaranga muri Uganda, yitabye Imana afite imyaka 39.
Nyuma y’urupfu rw’umugabo we, Zari Hassan yaje kugirana umubano na Diamond babyarana abandi bana babiri.
