Myugariro w’Umuholandi, Jurriën David Norman Timber ukinira Arsenal yo mu Bwongereza, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Ukuboza binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo muri Premier League yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi
Ku gicamunsi cya none uyu myugariro yasuye Urwibutso Rwa Jenoside rwa Gisozi yunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe abatutzi zirenga ibihumbi 250 zishyinguye muri urwo rwibutso.
Akigera ku rwibutso Jurriën David Norman Timber n’itsinda rimuherekeje babanje gusobanurirwa amateka y’uko Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa kugera Abatutsi barenga Miliyoni bisjwe mu gihe cy’iminsi ijana
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 yatemberejwe mu rwibutso agenda areba bimwe mubyo yari maze gusobanurirwa mu mafoto .
Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 14 Ukuboza, ahura n’abana bakina umupira w’amaguru, abafana ndetse n’abanyamakuru kuri Kigali Pelé Stadium.


