Abahanzi barangajwe imbere n’abanya-Nigeria Davido na Savage, Umunya- Afurika y’Epfo Tayla ndetse na Bruce Melodie bashimishije abitabiriye igitaramo cyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa Festival’ ryaberaga mu Rwanda.
Ni mu gitaramo cyabereye muri BK Arena. Giants of Africa Festival yaberaga i Kigali mu Rwanda guhera tariki 13 isozwa kuri uyu wa 19 Kanama 2023, aho aba bahanzi baririmbye bikanyura benshi.
Mu gihe cy’icyumweru kimwe cy’iri serukiramuco, habayeho guhatana kw’amakipe. Aha ikipe yari ihagarariye Sénégal mu Bagabo n’iya Mali mu Bagore zegukanye ibikombe mu mikino isoza iri serukiramuco kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama.
Mu gihe kandi cy’icyumweru habayeho ibindi bikorwa bitandukanye birimo umuganda wabaye kuri uyu wa Gatandatu wakozwe n’urubyiruko rwitabiriye mu gihe tariki ya 14 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ibikorwaremezo by’umushoramari Masai Ujiri byiswe “Zaria Court Kigali”.
Giants of Africa Festival yaberaga mu Rwanda ni urubuga rwiza ku rubyiruko rwo mu Rwanda ruri hagati y’imyaka 20 na 30, rwahawemo rugari mu kwerekana impano by’umwihariko ruhabwa n’amahugurwa ajyanye no kwiteza imbere hashingiwe ku byo buri wese ashaka kwerekezamo.
Tayla ku nshuro ye ya mbere i Kigali ntako atagize
Tyla Laura Seethal wamenyekanye mu muziki nka Tyla ni ubwa mbere yari ari kuririmbira mu Rwanda. Uyu muhanzi w’imyaka 22 yamamaye mu ndirimbo nka “Been Thinking”, “Getting Late” n’izindi. Aheruka gukorana indirimbo na Ayra Starr bise “Girl Next Door”.
Benshi bamukundira ubuhanga bwe mu gukaraga umubyimba cyane mu muziki wa Amapiano wakomotse iwabo muri Afurika y’Epfo.
Tayla wabonaga Abanya-Kigali benshi batamuzi ariko byababujije kwishima cyane ko byagaragaraga ko bamwe bakimenya ko azaza kuririmba mu Rwanda batangiye kwitoza kuririmba indirimbo ze zitandukanye ziganjemo izakunzwe iwabo no mu bindi bihugu.
Tayla yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro yamazeho iminota 24 wabonaga ko yaje yiteguye kuririmba.
DJ Sonia…
Dj Sonia ni we wavanze imiziki muri iki gitaramo kuva gitangiye kugeza kirangiye. Uyu mukobwa yashimishije benshi mu miziki itanduka nye yavanze yava iyo hanze no mu Rwanda.
Uyu mukobwa wakoze akantu muri BK Arena yavanze imiziki itandukanye irimo igezweho n’indi ya kera nka “Wavin’ Flag (Coca-Cola Celebration Mix)” ya K’NAAN, “Dior” ya Pop Smoke, “Amakosi” ya Ish Kevin, ‘‘Forever Young” ya Jay-Z, “Soweto” ya Victony & Tempoe n’izindi nyinshi zahagurukije benshi.
Munyakazi yongeye kwishimirwa…
Itahiwacu Bruce umaze kwamamara nka Bruce Melodie ariko wiyise ‘Munyakazi’ niwe wagiye ku rubyiniro ari uwa kabiri.
Acyinjira ku rubyiniro abantu bakomye akaruru bagaragaza ko bamwishimiye. Uyu musore ukundirwa ijwi rye ndetse n’ubuhanga mu kuririmba mu buryo bwa ‘live’ yahise yanzika n’indirimbo ze zitandukanye zirimo “Sawa Sawa” yahuriyemo na Khaligraph Jones wo muri Kenya.
Yaririmbye indirimbo zirimo ‘‘Inzoga n’ibebi’’ yahuriyemo n’abarundi Double Jay na Kirikou Akili, “Funga Macho”, “Ikinya”, “Ikinyafu”, “Saa Moya”, “Urabinyegeza”, “Azana”, “Fou de toi” yahuriyemo na Element banaririmbanye ku rubyiniro yanahagurukije benshi n’izindi.
Davido n’inkumi za Kigali rwarahize!
Mu 2018 ubwo Davido aheruka mu Rwanda yasize inkuru zijyanye no kuba igitaramo kirangiye inkumi zarwaniye ku modoka ye karahava ku buryo kuhava byasabye imbaraga z’umurengera z’abamurindira umutekano.
Kuri iyi nshuro na bwo wabonaga inkumi zashidukiye uyu muhanzi ku buryo bukomeye. Uyu muhanzi ugezweho mu ndirimbo yise “Unavailable” yashimishije abiganjemo izi nkumi z’ikimero zari zitabiriye ageze by’umwihariko kuri iyi ndirimbo asya atanzitse.
Mu miririmbire ye yageraga aho agacishamo akavuga ko yishimiye kuza mu Rwanda. Yazanye n’abantu icyenda barimo abamufashaga kuririmba, abacuranzi ndetse n’abamurindiraga umutekano.
Mu ndirimbo yaririmbye harimo iza kera yahereyeho nka “Skelewu”, “Gobe’’ yakoze mu 2013 n’izindi. Izindi ze zashimishije abantu zirimo “Aye”, “Fia”, “Timeless” n’izindi.
Uyu muhanzi wamaze iminota 45 ku rubyiniro yasoreje ku ndirimbo ziganjemo ‘Amapiano’ zirimo “High” yakoranye na Adekunle Gold, “Champion Sound” yakoranye na Focalistic wo muri Afurika y’Epfo asoreza kuri “Unavailable igezweho muri iki gihe.
Iyi ndirimbo yahagurukije benshi mu buryo bukomeye ku buryo yavuye ku rubyiniro abantu bagishaka kuririmbana na we baririmbaga izina rye.
Muri BK Arena abenshi bari bitabiriye bari biganjemo igitsina gore ndetse ku buryo hari uwo wabazaga muri abo akakubwira atikandagira ko ari uyu muhanzi watumye ashamadukira kuza.
Tiwa Savage waje afite umunaniro yatigishije BK Arena!
Mvuze nko mu mvugo ya Kinyarwanda ko ‘benshi bari barwaye Tiwa Savage’ ntabwo naba ndi kure y’ukuri.
Ibi bigaragarira mu buryo yakiriwe ku rubyiniro abantu bakizihirwa n’uko baririmbanye na we kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku yasorejweho.
Uyu muhanzikazi ukunzwe mu ndirimbo zirimo “Loaded” yahuriyemo na Asake, “Who is your Guy? (Remix)” yahuriyemo na Spyro, “No Wahala (Remix)” yahuriyemo na 1da Banton na Kizz Daniel, “Pick Up” aheruka gushyira hanze n’izindi nyinshi yagaragarijwe urukundo mu buryo bukomeye.
Tiwatope Omolara Savage [Tiwa Savage] w’imyaka 43 yavuye ku rubyiniro ubona bamwe batabishaka bakinyotewe no gutaramana na we cyane ko uhereye ku ndirimbo ze za kera n’izigezweho ubu aziririmbye bwakira bugacya.
Uyu muhanzikazi yaririmbiye mu Rwanda mu gihe ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Amerika mu minsi iri imbere. Yageze ku rubyiniro saa kumi n’ebyiri zuzuye avaho harenzeho iminota 40.
Yageze mu gitaramo hagati ati “Ni ubwa mbere ntaramiye mu Rwanda. Nishimiye kuba ndi hano[…] Naje nturutse mu Bwongereza naniwe ariko imbaraga zanyu zankomeje.’’
Tiwa Savage yaririmbye mu buryo bwa Semi-Live.
Masai Ujili watangije Giants Festival yabereyemo iki gitaramo cyasoje iri serukiramuco, asoza yashimiye Perezida Paul Kagame wari witabiriye. Ati “Nshaka gushimira Perezida Kagame, kuri buri kimwe yakoze. Turabakunda Rwanda.’’
Igitaramo cyayobowe n’umunyamakuru Lucky ndetse na Makeda Mahadeo umurishyo wa nyuma wavugijwe saa kumi na 40. Mu gihe igitaramo cyari cyatangijwe saa munani na 50.
Aba bahanzi bose banyuze ku rubyiniro mbere yo kuvaho Masai Ujili yabahaga impano y’imipira ya Giants of Africa yanditseho amazina yabo ndetse na nimero 20 buri wese.
Umunyamakuru Lucky yayoboye iki gitaramo
Tiwa Savage yaririmbiye bwa mbere mu Rwanda
Tayla wo muri Afurika y’Epfo ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro
Makeda ni umwe mu bayoboye iki gitaramo
Iki gitaramo amatike yacyo yari yarashize mbere
Inkumi zari zabukereye
Iki gitaramo cyatewe inkunga na Spotify
Dj Marnaud yajyanye na Melodie ku rubyiniro
Davido yishimiye kuririmbira mu Rwanda
Davido yaririmbye ibihangano bye bitandukanye abantu barizihirwa
Buri muhanzi waririmbye Masai Ujili yagiye amuha umupira wanditseho izina rye
Davido yazanye umuntu umucurangira Saxophone
Bruce Melodie yaririmbye indirimbo zirimo “Sawa Sawa” yahuriyemo na Khaligraph Jones wo muri Kenya; ‘‘Inzoga n’ibebi’’ yahuriyemo n’Abarundi Double Jay na Kirikou Akili, “Funga Macho”, “Ikinya”, “Ikinyafu”, “Saa Moya”, “Urabinyegeza”, “Azana” na “Fou de toi” yaririmbanye na Element
Bruce Melody yakira Element