Kikac Music yateguye ibitaramo bizaherekeza Tour du Rwanda

Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rigiye kuba rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye kandi bagezweho mu Rwanda mu rwego rwo gutanga  ibyishimo ku bakunzi ba  Muzika muri buri gace abakinnyi bazajya basorezamo.

Guhera taliki 18 kugeza taliki 25 Gashyantare 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryigaruriye imitima y’ababyarwanda batari bake.

Ni ku nshuro ya 16 Tour du Rwanda igiye kuba kuva yaba mpuzamahanga, azaba ari ku nshuro ya Gatandatu kandi izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa kandi igahuza amakipe akomeye yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.


Mu gihe hasigaye iminsi mike iri rushanwa rigatangira ibitaramo byiswe  Tdr Festival-Igare ibyishimo byuzuye” byamaze gutangazwa ko aribyo  bizaherekeza iri siganwa, aho buri gace kazajya gasorezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Byamaze kwemezwa ko abahanzi 6 ari bo bazajya bataramira abaturage bari ahasorejwe isiganwa ariko ntabwo amazina yabo ntaramenyekana. 

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe hanze na Kikac Music iri kubitegura agaragaza guhera taliki ya  19 Gashyantare 2024 bazataramira abaturage bo mu karere ka Huye, taliki 21 bataramire abo mu karere ka Rubavu, taliki 22 bataramire abo mu karere ka Musanze naho taliki 25 bataramire abo mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi muri  Kikac Music Label, Uhujimfura Claude uri mu bari gutegura ibi bitaramo yadutangarine ko ibi bitaramo bari kubitegura kubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy.

Yavuze ko ibi bitaramo byateguwe kubera ko hari uturere isiganwa rizageramo bagiye bifuza gususurutswa n’abahanzi. 

Ati “Abantu bitabiriye isiganwa bakishima. Abantu bo muri utwo turere bagasusuruka, baganira n’ibindi.”

Uhujimfura avuga ko uretse kuba abahanzi bazajya baririmba, muri ibi bitaramo hazajya hatangirwamo n’ubutumwa butandukanye.

Ati “Tuzajya dutanga ubutumwa butandukanye. Ni ukuvuga ngo aho igare ryashyitse, ibyishimo bigasabagira. Tuzaba turi gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ni igitekerezo twagejeje kuri Ferwacy bacyakira neza, bemera gufatanya nabo

Ntabwo ari ubwa mbere ibi bitaramo bizaba bibaye kubera ko no mu mwaka ushize byarabaye.


Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *