Kikac Music nyuma y’iminsi mike itangaje abahanzi batanu bazitabira ibitaramo bya ‘Tour du Rwanda Festival’, muri iki gitondo imaze kwemeza abandi bahanzi bane, bazasusurutsa abakunzi b’umukino w’amagare mu bitaramo bine bizazenguruka Igihugu.
Abahanzi bongerewe kuri batanu bari batangajwe mbere ni Niyo Bosco, Kenny Sol, Afrique na Danny Vumbi, biyongera kuri Bwiza, Mico The Best, Juno Kizigenza, Bushali na Senderi Hit bari bemejwe mbere.
Uhujimfura Jean Claude uri gutegura ibi bitaramo, yatangarije umunyamakuru wa AHUPA RADIO ko aba bahanzi bari barumvikanye ariko bagitegereje kurangiza ibiganiro na MTN Rwanda yinjiye mu baterankunga, bityo nyuma yo kubona ubushobozi bakaba aribwo bafashe icyemezo cyo kubongeramo.
Biteganyijwe ko igitaramo cya mbere kizaba ku wa 19 Gashyantare 2024 i Huye, ku wa 21 Gashyantare 2024 ibitaramo bikomereze i Rubavu, ku wa 22 Gashyantare 2024 bikomereze i Musanze mu gihe bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu “Tour du Rwanda 2024” rizaba tariki ya 18-25 Gashyantare.
Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga mu 2009, mu gihe hazaba ari ku nshuro ya gatandatu kuva rigiye ku rwego rwa 2,1.
Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cya siporo cyitabirwa na benshi mu Rwanda kandi bidasabye ikiguzi, by’akarusho kikagera no ku bari hanze y’igihugu binyuze ku bitangazamakuru bitandukanye.