Ni kamwe mu dushya twaranze ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival byari bigeze mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 22 Gashyantare 2024.
Iki gitaramo cyabereye mu muhanda wegeranye n’isoko rya ‘Goico’ riri mu Mujyi wa Musanze cyari icya gatatu nyuma y’icyabereye i Huye ndetse n’i Rubavu.
Cyagaragayemo abahanzi nka Senderi Hit, Danny Vumbi, Mico The Best, Bushali, Afrique,Bwiza na Juno Kizigenza wagombaga gusoza iki gitaramo.
Ni igitaramo byari byitezwe ko cyagombaga kurangira saa yine z’ijoro, icyakora iyi saha yageze aribwo Juno Kizigenza agiye ku rubyiniro.
Juno Kizigenza wari umaze iminota 15 ku rubyiniro, yaje gutungurwa n’uko bakupye ibyuma abwirwa ko ari polisi ibitegetse.
Uyu muhanzi wagombaga guhita ava ku rubyiniro, abafana banze ko ahava ahubwo bakomeza kumuririmba bamwereka ko bifatanyije nawe ndetse bamusaba ko atava ku rubyiniro.
Yaba abateguye iki gitaramo ndetse n’umuyobozi wa FERWACY wari wageze aho byaberaga, basabye Polisi ko baha uyu muhanzi indirimbo imwe agasezera ku bafana ubundi agahita genda.
Ni nako byagenze kuko nyuma yo kumwemerera indirimbo imwe yasezeye ku bafana ahita agenda.
Ku mbuga nkoranyambaga ze uyu muhanzi yagaragaje ko yishimiye urukundo yerekewe i Musanze, ati “Musanze yabaye nka bya bindi ngo ntawe ubuza impala gucuranga.”
Ibi bitaramo bigomba kugendana n’irushanwa rya Tour du Rwanda, byitezwe ko bizasorezwa i Kigali ku wa 25 Gashyantare 2024.