Miss Nishimwe Naomie na Mutesi Jolly bakeje Miss  Kenza Joannah yuma  yo kwegukana ikamba rya Miss Belgium 2024

Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 yagaragaje ko yishimiye intambwe Kenza Joannah yateye yo kwegukana ikamba rya Miss Belgium 2024, agaragaza ko ari ikintu cyo kwishimira ku banyarwanda bose, ibintu ahurizaho n’abarimo Miss Nishimwe Naomie.

Inkuru ikomeje kugarukwaho cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda ni iya Keza Joannah ufite inkomoko mu Rwanda wabaye Miss Belgium 2024. Kenza avuka kuri Mama we w’umunyarwandakazi nubwo yavukiye akanakurira mu Bubiligi.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Belgium 2024 mu birori byabaye mu ijoro ryo kuwa 24/02/2024, avuga ko afite u Rwanda ku mutima. Yarusuye kenshi kuva mu bwana bwe, ndetse buri myaka 2 arahagera.

Mu butumwa Miss Mutesi Jolly yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati:” Tubarase amashimwe umwiza, Kenza Joannah ukomoka mu Rwanda wambitswe ikamba rya Miss Belgium 2024. Rwanda ruganze mu Isi. Umunyarwanda akomeze aganze. Turi abanyarwanda.”

Kenza Joanah wabaye Nyampinga w’u Bubiligi 2024, avuka kuri nyina w’umunyarwandakazi, ibintu byashimishije abanyarwanda b’ingeri zitandukanye

Kenza Joanna Ameloot w’imyaka 21 avuga ko yahisemo kwinjira mu marushanwa y’ubwiza kubera ko yumvaga ko akuze kandi yamaze kumenya icyo yifuza kugeraho.

Agaragaza ko yishimira kuba afite inkomoko mu Rwanda ko adashobora kwibagirwa igice cyo kuba Umunyarwanda. Avuga kandi ko ari inshuti ya hafi ya Miss Nishimwe Naomie wanamushyigikiye mu rugendo rwe rw’amarushanwa y’ubwiza kugeza yegukanye ikamba.

Miss Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yagaragaje ko ari iby’igiciro gikomeye kuba Kenza yegukanye ikamba rya Miss Belgium 2024, amurata amashimwe.

Umushinga Kenza yaserukanye mu irushanwa ni uwo gufasha abana kubona uburezi bwiza, kubafasha kubona imfashanyigisho, abarimu bazobereye no kubafasha mu bibazo birebana n’ibyiyumviro cyane ko hari abo usanga barihebye.

Kenza yagaragaje mu bihe bitandukanye ko anyurwa n’ibikorwa bya Miss Nishimwe Naomie

Kenza yavuze ko uyu mushinga we azawukorera mu Bubiligi no mu Rwanda nk’ibihugu bimuhora ku mutima. 

Mu bihe bitandukanye Kenza yumvikanye agaruka ku Rwanda asura kenshi gashoboka akamara igihe kwa sekuru na nyirakuru ubyara mama we witwa Gakire Joselyne.

Mu byo atajya yibagirwa ni ukuntu iyo yahaje, abantu bishimira kuba hari amagambo azi mu Kinyarwanda yumva ku rwego ruri hejuru nubwo kukivuga atari neza cyane indyo zirimo isombe, imineke n’amatunda byo mu Rwanda, abikunda cyane.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *