Nyuma y’Ibitaramo bya Tour du Rwanda Festival birenga 3 byari bimaze igihe bizenguruka Igihugu bijyana n’irushanwa ry’amagare byasorejwe mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024.
Ibi bitaramo byanyuze mu Karere ka Huye, i Rubavu n’i Musanze byasorejwe mu muhanda wahariwe abanyamaguru mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Gisimenti mu ijoro ryo ku wa 25 Gashyantare 2024.
Senderi Hit ni we wabanje ku rubyiniro, nk’uko yagiye abigenza, yagaragaje ko azi neza gutaramira abakunzi be no kubiyegereza mu gihe ari imbere yabo.
Nyuma ya Senderi Hit, hakurikiyeho Bushali wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki benshi ntiyabatenguha abyinana nabo mbere y’uko ava ku rubyiniro agasigira umwanya Danny Vumbi.
Danny Vumbi wasanze abakunzi b’umuziki mu bicu ntabwo yigeze yifuza ko bongera gukonja ahubwo yafatiyeho abafasha gukomeza kuryoherwa n’igitaramo mu ndirimbo ze zirimo Ni danger, 365 na Bango.
Nyuma ya Danny Vumbi, hakurikiyeho Niyo Bosco uba uririmba anicurangira gitari ariko akabivanga n’umuziki wa DJ, mu ndirimbo ze zakunzwe uyu muhanzi ufite ubumuga bwo kutabona yatanze ibyishimo ku bakunzi be.
Nyuma ya Niyo Bosco hakurikiyeho Bwiza nawe wasusurukije abakunzi be mbere y’uko asigira umwanya Kenny Sol wasoje iki gitaramo nyuma y’uko amasaha yari yagenwe n’inzego z’umutekano yari yageze ariko bakabongeza iminota mike kugira ngo uyu muhanzi asoze umwanya we ku rubyiniro.
Ibitaramo bya Tour du Rwanda byari biri kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bitangiye umwaka ushize aho byabereye mu Karere ka Rubavu n’i Musanze.