John Cena yagaragaye yambaye ubusa mu bihembo bya Oscars 2024

Umukinnyi wa filime  John Cena, wamenyekanye mu mikino njyarugamba ya  WWE yatunguranye, ajya ku rubyiniro yambaye ubusa, ubwo yari agiye gutangaza uwegukanye igihembo cya ‘Best Costume Design’ mu bihembo bya Oscars 2024.

Byari mu birori byabaye  mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 10 Werurwe 2024.

Cena yinjiye ku rubyiniro, atunguranye kuko yahageze yihisha Jimmy Kimmel wari wanayoboye ibi birori ubwo yari ari kugaruka ku nshamake y’amateka y’ibi bihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 96.

Jimmy yabanje gutera urwenya abari bakoraniye muri Dolby Theatre, ababaza uburyo bakwakira kubona umugabo yambaye ubusa buri buri, buri umwe amuha urw’amenyo.

Akibivuga John Cena yamuturutse inyuma, yambaye uko yavutse, afite urupapuro [Envelope] ihishe imyanya y’ibanga, uru rupapuro rwarimo amazina y’uwegukanye igihembo cya ‘Best Costume Design’.

Mbere yo gutangaza uwatsinze aba bombi, babanje gutera urwenya, uyu munyamakuru ahita yambika Cena umwitero, batangaza Holly Waddington nk’uwegukanye iki gihembo abikesheje filime ‘Poor Things’.

Ubusanzwe uyu mugabo azwiho kuba umuntu  utuje cyane kandi ukunda bantu benshi bakomeje kwibaza icyamuteye gukora ibyo muri byo birori kugeza ku mbuga nkoranyambaga  bakomeje kumuvaga mu buryo budasanzwe

 

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *