Platini yakomoje ku mubano we na Urban Boys yatumiye mu gitaramo cye

Ku gicamunsi cyo  kuri  uyu wa gatanu tariki ya 29 Werurwe  muri Four Point Hotel  nibwo Nemeye Platini  uzwi nka  Platini P  n’abahanzi  bazamufasha  mu giteramo cye cya mbere akora umuziki wenyise yise Baba  Experience aho bamaze abakunzi ba muziki  nyarwanda  impungenge kuri icyo gitaramo gitegerejwe  uyu Munsi  .

Icyo kiganiro  cyari kiyobowe n’umunyamakuru  Nzeyimana  Luckman wa RBA cyari kitabiriwe n’abanyamakuru benshi cyane bari bafite amatsiko  yo kumenya byisnhi kuri  iki gitaramo cya Platini .

Nubwo  ku rutonde rw’abahanzi bazafasha  Platini muri iki gitaramo ari benshi siko bose  baje  mu kiganiro n’itangazamakuru  ariko itsinda  rya Urban Boys ,Eddy Kenzo.Knowless ,Zeo Trap  ndetse na Muyoboke Alexis ukunze kuba hafi cyane  abahanzi  nyarwanda mu gihe kirenga imyaka 16 bari biteguye  gusubiza ibibazo bari bubazwe .

Byinshi mu bibazo  byabajijwe Platini byibanze ku mubano we ndetse  n’itsinda  bahoze bahanganye rya Urban Boys mu myaka  yashize mbere y’uko ayo matsinda yose  atandukana  bamwe bakaya gukomereza ubuzima  hanzu y’u Rwanda .

Platini mu ijambo rye  yashimiye abahanzi bose muri rusange  yegereye akabasaba ko bazamufasha mu gitaramo cye bakamwemerera kandi bose bazabonea ariko  none yakomeje agaruka ku itsinda rya  Uraban Boys  bakomeje kujya bamera nk’abahanganye  mu myaka yashize .

Yagize ati ‘ Burya  basaza  abenshi muraha  harimo bake cyane bazi urugendo rwacu  mu muziki wo mu myaka yashize  ntago kiriya gihe twanganaga ahubwo  byabaga ari akazi naho ubundi turi abavandimwe akaba ariyo mpamvu  nabatumiye mu gitaramo cyanjye kandi murabibona  ko na Humble yafashe urugendo akava aho aba  muri Kenya akitabira ubutumire  bwanjye

Abajijwe ku bandi bahanzi benshi bagiye  bakorana Platini  yasubije ko Atari kubirengagiza rwose  kuko nkuko benshi babizi  ibitaramo mu Rwanda  bigira igihe biba bigomba  gusorezwa bityo atumiye abo baziranye bose igitaramo cyamara  icyumweru .

Ku bijyanye n’imyiteguro Platini  yavuze ko ariwe n’itsinda rye ndetse n’abahanzi bose bazafatanya  bamaze kwitegura ibintu byose  babishyize ku murongo ahubwo asaba abanyarwanda  kuzahagerera igihe kuko umushanzi wa mbere azaba ageze  ku rubyiniro I saa kumi n’ebyiri n’igice zuzuye .

Ku ruhande rw’umuhanzi Eddy Kenzo waturutse muri Uganda  nawe  yavuze ko yishimiye kwongera gutaramira abanyarwanda kandi yihsimiye ko umuvandimwe  Platini  yamutumiye kugira amufasha muri iki  gitaramo cy’urugendo rwe  mu gihe  cyose amaze mu muziki.

Urban Boys nabo bashimangiye ko ari ibya  agaciro cyane  kuba Platini  yarabatumiye kandi ko  nta kindi kibazo  bigeze bagirana mu myaka yashize ahubwo byabaga ari akazi ariko kubera abafana babo bamwe  bari Indatwa abanda ari Super Swagger  bakundaga guhangana  cyane  nta rundi rwango  rwigeze  ruba  hagati yabo mu myaka bamaze baba I Butare kugeza baje gukorera I Kigali.

Knowles sari nawe  w’igitsina Gore  wenyine uzagaragara muri Iki gitaramo yavuze ko afata Platini na Musaza we  kuko bamaze imyaka myinshi  babana  muri uyu muziki wa hano mu Rwanda  , nawe yashimangiye ko yamaze  kwitegura kandi yizeye kuba byinshi cyane .

Abajijwe impamvu muri iyi minsi ari gukora umuziki  atuje cyane  yabasubije ko nta kintu yahinduye ku muziki we uretse  ko burya mu buzima  hari byinshi bihinduka ati nk’ubu ndi Umubyeyi ibyo nakoraga nkiri umukobwa sinabikora  ndi umubyeyi bivua ko uko imyaka ishira umuntu  agenda  akura .

Bitaganyijwe ko igitaramo cya Baba Experience kiba kuri uyu wa  Gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024,  muri  KCEV ahazwi nka Camp Kigali aho kwinjira ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro.

AMAFOTO :INYARWANDA

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *