Seburikoko ntizongera kunyura kuri RTV nyuma yuko iguzwe na Canal +

Amakuru yigurwa ry’iyi filimi yatangajwe ku wa, Kane tariki 7 Nzeri 2023 mu muhango wo gutangaza filimi nshya Canal + yitegura gushyira hanze mu minsi iri mbere.

Iyi filimi iri mu zikunzwe mu Rwanda, yari imaze imyaka umunani itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu.

Seburikoko ni filimi y’uruhererekane igaruka ku butumwa bwiganjemo ubuzima bwa buri munsi bwo mu muryango Nyarwanda, haba mu mujyi ndetse no mu cyaro.

Muri iki gikorwa kiswe “Back to School”, Canal + yanatangaje izindi filimi nshya yitegura gushyira hanze nka Ishusho ya Papa, Shuwa Dilu, Kaliza wa Kalisa, Iris, The Incubation, Injustice, La Pecheuse de Lac Kivu na i Muhira yakozwe na Tom Close.

By’umwihariko Ishusho ya Papa izatangira gutambuka kuri Zacu TV tariki 12 Nzeri 2023 saa 19:00 kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu.

Iyi filimi y’uruhererekane ishingiye ku nkuru y’umusore ufite Nyina w’Umubiligi na Se w’Umunyarwanda, aho ubwo aba agize imyaka 30 ajya mu Rwanda gushaka Se ngo amujyane mu Bubiligi mu rwego rwo gusohoza isezerano yahaye Nyina.

Muri rusange nyinshi muri izi filimi zakiniwe mu ntara mu turere nka Karongi na Rubavu, mu rwego rwo kwerekana ibyiza by’u Rwanda binyuze no muri gahunda ya Visit Rwanda nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Wilson.

Uretse gutangaza filimi nshya, Umuyobozi Mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, yatangaje ko Zacu TV iri muri shene eshanu zarebwe cyane mu gihe cy’umwaka.

Ati “Mu Ukwakira, Zacu TV izaba yujuje umwaka itangiye gukora, ariko iri muri shene eshanu zirebwa cyane kuri Canal +.”

Muri Nyakanga 2022, Canal+ Group nibwo yaguze Zacu Entertainment isanzwe ifite ikigo cya ZACU TV gitunganya kikanamenyekanisha filime nyarwanda yaba izo bakoze ndetse n’izo baguze ku bandi, ikaba ari shene ya 38.

Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Misago Wilson yatangaje ko iki kigo cyamaze kugura filimi y’uruhererekane ‘Seburikoko’

Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso hagati y’abakozi ba Canal+ n’abakinnyi ba filimi zitambuka kuri Zacu TV

Iki gikorwa cyari kitabiriwe na benshi mu bagize uruganda rwa Sinema Nyarwanda

Mwiyeretsi Alain Samson ukina ari Bishop Dan muri filimi ya ‘The Bishop’s Family’ ari mu bari bitabiriye iki gikorwa

Benimana Ramadhan ‘Bamenya’ na Clesse Jean Marc bamwe mu bakinnyi bategerejwe muri filimi nshya Canal+yitegura gushyira hanze

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *