Jean de Dieu Harerimana, uzwi mu muziki nka JDK, wamamaye mu ndirimbo yise “Hinga Kinyamwuga”, arakataje mu ndirimbo z’urukundo

Jean de Dieu Harerimana, uzwi mu muziki nka JDK, wamamaye mu ndirimbo yise “Hinga Kinyamwuga”, arakataje mu ndirimbo z’urukundo aho yamaze gushyira hanze iya kabiri yise “Special Night”.

Indirimbo “Special Night” ya JDK yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ayoo Rash, iyungururwa (Mixed & Mastered) na Bob Pro ufatwa nka nimero ya mbere mu Rwanda, naho amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Kbirali. Ni indirimbo ya kabiri y’urukundo akoze nyuma ya “Uranyura” imaze amezi 9 iri hanze.

Avuga ko yakoze “Special Night” agamije gushimisha abakunzi be abaha indirimbo zirimo inkuru mpamo. JDK yabwiye inyaRwanda ko abari burebe bakanumva iyi ndirimbo ye nshya, bakuramo ubutumwa bw’uko “buri muntu wese agomba kwishimira umukunzi we kandi akanamushimisha mu buryo bwose”. Yongeyeho ati “Nyituye abakunzi banjye bose by’umwihariko uwo dukundana”.

Niba ukunda gukurikira Radiyo za hano mu Rwanda, nta kuntu waba utarumvise indirimbo “Hinga Kinyamwuga” yakunze kwifashishwa cyane mu bukangurambaga bwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), bugamije gushishikariza abanyarwanda guhinga kinyamwuga. Ni indirimbo iryoshye yaba mu mudiho ndetse n’amagambo ayigize. 

Iyo ndirimbo yamwubakiye izina yasohotse mu mwaka wa 2019, ariko nyirayo ntabwo azwi cyane, kandi nyamara ni umuhanzi w’umuhanga cyane umaze gukora indirimbo hafi 10. Indirimbo “Hinga Kinyamwuga”, yarakunzwe cyane, kugera aho yiyambazwa na MINAGRI mu bikorwa byayo binyuranye.

Ubusanzwe, JDK akora mu Nganda i Masoro, akaba ari “Director of administration” mu ruganda rumwe rwa hano mu Rwanda. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ‘Business administration’, yakuye muri UNILAK mu mwaka wa 2014.

Uyu mugabo umaze imyaka 4 mu buhanzi, avuga ko imbogamizi yahuriye nazo mu muziki ari nyinshi. Mu byamubabaje cyane, ku isonga ni ukuba indirimbo ye yaramenyekanye ariko nyirayo ntamenyekane. Aha yavugaga indirimbo ye yamwinjije mu muziki ariyo “Hinga Kinyamwuga”.

JDK yamamaye mu ndirimbo ishishikariza abanyarwanda guhinga kinyamwuga

JDK yashyize hanze indirimbo ya kabiri y’urukundo yise Special Night

REBA INDIRIMBO NSHYA “SPECIAL NIGHT” YA JDK

REBA INDIRIMBO “URANYURA” YA JDK

REBA INDIRIMBO “HINGA KINYAMWUGA” YATUMYE JDK AMENYEKANA

Sec: Inyarwanda.com

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *