’The Mane Music’ ya Bad Rama yaba yarahombye?

Bad Rama witegura gufungura ishami rya The Mane Music muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize avuga ku idindira ry’ibikorwa by’iyi nzu ifasha abahanzi i Kigali, ahamya ko ubu aribwo abantu bagiye gusobanukirwa ibyari bimuhugije.

Ni igisubizo uyu mugabo yatanze nyuma y’igihe abazwa icyihishe inyuma y’idindira ry’ibikorwa bya The Mane Music akaryumaho.

Ibi Bad Rama yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aha akaba yavuze ko ku bwe yemera ko mu maso y’abantu ibikorwa bya The Mane Music hari aho byadindiye, icyakora agahamya ko ku bwe atariko yabibonaga.

Ati “Kuva mu 2020 nimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nababwiye ko ngiye gufungura The Mane Music inaha, natangiye gushaka imbaraga z’uburyo nabikora neza ndetse nerekeza umutima wanjye kuri ibyo bikorwa.”

Bad Rama avuga ko gushyira imbaraga ze zose ku gufungura The Mane Music muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagize ingaruka ku bikorwa by’iyi sosiyete mu Rwanda, icyakora yishimira ko byibuza icyo yifuzaga agiye kukigeraho.

Ati “Nibaza ko abantu babizi, ari ukugira sosiyete mu Rwanda no muri Amerika nibaza ko buri wese yakumva ibigoye. Uyu munsi ndi kwishimira ko ngiye gufungura iyanjye hano nkakabya izari inzozi zanjye.”

Bad Rama avuga ko iyi sosiyete agiye kuyifungura ahitwa Arizona, ikazaba yitwa ‘The Mane Entertainment Hub’, uretse kuba studio hakazajya haba ari ahantu abantu bahurira bagasabana.

Si imiziki gusa kuko Bad Rama yavuze ko hazajya hanakorerwa filime ngufi cyane ko narwo ari urundi ruganda yisanzemo,hakiyongeraho na studio izajya itunganyirizwamo ibiganiro bizajya bitambutswa ku rubuga rwa Youtube mu rwego rwo gususuutsa abanyarwanda.

Ati “Twamaze gufata inzu, inaha hari abanyarwanda benshi cyane, nibaza ko bari bakeneye ahantu bajya bahurira bakidagadura, ngiyo impamvu natekereje kubaka ‘The Mane Entertainment Hub’ izajya ihuza abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’imyidagaduro ndetse n’abakunzi babo.”

Ni inzu Bad Rama ahamya ko izatangira ibikorwa byayo muri Nzeri 2023, akongeraho ko nyuma yo gushyira ku ruhande ibyari bimuhugije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gushyira imbaraga mu kubyutsa na The Mane Music y’i Kigali.

Imbaraga za The Mane Music zatangiye kugabanuka mu 2020 ubwo Bad Rama yari amaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icyo gihe yatangiye kuvugwamo urunturuntu abahanzi bayivamo, aba Producers baragenda yewe ibintu bisa n’aho bibaye bibi cyane.

Kenshi iyo yabazwaga ku bikorwa bya The Mane Music, Bad Rama yagaragazaga ko itazimye nkuko benshi babivugaga ahubwo akavuga ko hari ibyo ahugiyemo akazongera kuyiha umwanya birangiye.

Kuva abantu bamenya The Mane Music yanyuzemo abahanzi nka Jay Polly, Safi Madiba, Queen Cha, Marina na Calvin Mbanda.

Bad Rama ari kwitegura gufungura ishami rya The Mane Music muri Amerika

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *