Junior Giti yagaragaje amarangamutima y’uruvange aterwa na tariki ya 17 Kanama

Kuwa 17 Kanama 2023, ni umunsi w’amagorane kuri Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti mu gusobanura filimi, kuko ariwo munsi umukobwa we w’imfura yavutse , ukaba kandi umunsi mukuru we Nkusi Thomas “Yanga ”yatabarutse .

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023,nibwo Junior yifashishije Instagram ye agaragaza ko agira amarangamutima y’uruvange kuri iyi taliki.

Yagize ati “Dore umunsi w’amagorane…. Ni wo munsi w’amavuko w’imfura yanjye BUBUNA, ni nawo munsi Mukuru wanjye nakundaga cyane YANGA yatabarukiyeho.”

Hashize umwaka ushize Yanga yitabye Imana azize uburwayi,ubwo yari muri Afurika y’Epfo nyuma y’igihe gito atangaje ko yakize Kanseri.

Ni mugihe imfura ya Junior Giti bakunze kwita Bubuna,yujuje imyaka 6 y’amavuko.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *