Umuhanzi Bebe Cool  yaje I Kigali

Umuhanzi Moses Ssali uzwi nka  Bebe  Cool ni  mu bahanzi  bakomeye  muri gihugu cya  Uganda ndetse na hano mu karere  ari  mu Rwanda  aho yaje mu bikorwa  bye bwite .

Amakuru  atugeraho n’uko uyu muhanzi yageze  mu Rwanda  ku cyumweru tariki  ya  19  Ugushyingo  2023 aho bivugwa  ko  hari abahanzi nyarwanda  bari gukora ku mishinga  itandukanye ariko  ntago  bifuje gutangaza abo aribo .

Mu kiganiro na Dr Kintu Mohamed  uhagariye inyungu z’uyu muhanzi  muri ibi bihugu duturanye nka Drc n’Uburundi ndetse no mu Rwanda

Yagize ati “ Nibyo Rasta ari I Kigali  kuva ku cyumweru yaje mu bikorwa bitandukanye bye ariko nibishoboka hari indi mishinga tutabatangariza ubu nonaha  nihagira igikorwa tuzabamenyesha .

Uyu mugabo  umaze imyaka 26  mu muziki yatangiye  kuririmba muri  1997 aho yakoreraga umuziki mu gihugu cya Kenya ariko nyuma yahoo yaje  gusubira iwabo kw’Ivuko kugeza iki  gihe ni umwe mu nkingi za Mwamba mu muziki wa Uganda ,

Bebe Cool  ni umwe  mu bahanzi bo muri Uganda bafite  ibihembo byinshi   yagiye ahabwa mu bihe bitandukanye muri kiriya gihugu. ,kandi ntabwo ari mushya mu muziki w’u Rwanda kuko yakoranye indirimbo n’abahanzi barimo Charly na Nina iyo bise ‘I do’ na Alpha Rwirangira bakoranye iyitwa ‘Come to me’.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *