Umuhanzi akaba n’umwe mu nkingi za mwamba mu muziki wa Gakondo Massamba Intore yafashe rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Canada aho azaririmba mu Ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyarwanda ryiswe “ The @023 Rwanda Youth Convention .
Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023, yerekeza muri Canada. Yavuze ati “Ndabasuhuje bantu banjye bo muri Ottawa muri Canada. Ndaje cyane ngo dutarame u Rwanda.”
Iri huriro uyu muhanzi azaririmbamo rizaba ku wa 25-26 Ugushyingo 2023 mu mijyi ya Ottawa ndetse n’umujyi bihana imbibi wa Gatineau mu gihugu cya Canada.
Muri iyi nama y’iri huriro rizibitabirwa n’abarenga 2000 kandi hazaganirwa ku rugendo rw’u Rwanda n’ibimaze kugerwaho, habeho n’umwanya wo guhura kw’abantu banyuranye bo mu bihugu byo muri Amerika ya Ruguru.
Iyi nama y’iri huriro yateguwe na Guverinoma y’u Rwanda kubufatanye n’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba mu mahanga, RCA ndetse n’iry’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, hamwe n’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Urubyiruko rw’Abanyarwanda (International Rwanda Youth for Development-IRYD).
Massamba mbere yo guhaguruka i kigali yadutangarije ko yiteguye gutarama u Rwanda muri iri huriro ry’urubyiruko, kandi agakundisha abakiri bato Igihugu. Ati “Ni umwanya mwiza kuri njye wo gukoresha inganzo yanjye mbwira abakiri bato u Rwanda, kandi mbashishirikariza kurinda ibimaze kugerwaho.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka ‘Rwagihuta’, ‘Karame rudasumbwa’, yaherukaga muri Canada ku wa 8 Nzeri 2023, icyo gihe yahuye n’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Diaspora y’Abanyarwanda muri Canada.
Massamba azahurira ku rubyiniro na The Ben wamaze kwerekeza muri iki gihugu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Ugushyingo 2023 ndetse na Kenny Sol watangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere.
Insanganyamatsiko zo kuganiraho muri iri huriro ry’urubyiruko zizibanda ku ruhare rw’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga mu iterambere ry’u Rwanda
