Ariel wayz yateye umutoma Juno kizigenza ku isabukuru ye y’amavuko

Umuhanzi Juno Kizigenza umwe mu bakunzwe cyane kuri uyu munsi nibwo yizihije isabukuru y’amavuko.

Uyu muhanzi abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga yatangaje yatangaje ko yagize isabukuru.

Nyuma yo gutangaza ibyo umuhanzikazi Ariel Wayz wigeze gukundanaho na Juno Kizigenza  kakahava ndetse bakaza no gukorana indirimbo yabiciye bigacika kugeza ubwo yeguka’a ibihembo bitandukanye bise Away.

Ariel Wayz nk’umuntu wakundanye na na Juno Kizigenza yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yamwifurije isabukuru nziza mu magambo aryoheye amatwi ‘

Yagize ati “Isabukuru nziza nshuti yanjye , ukubere uwibyishimo gusa”

Nyuma y’ ibitekerezo byinshi byatanzwe na abakunzi baba bombi, Juno Kizigenza nawe ntiyasigaye inyuma nk’umuntu babanye mu bihe byiza mu rukundo nawe yahise amusubiza nawe mu magambo meza cyane.

Juno Kizigenza nawe yamusubije ati “Urakoze inshuro miliyoni , Kunyifuriza ibyiza kwawe kurihariye .”

Nyuma yo kubona ubutumwa bwa aba bombi benshi mu bakunzi babo bongeye kubagaragariza amarangamutima menshi babereka ko babishimiye cyane kandi ko bakomeje kubana neza.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *