Umunyamideli Kantengwa Judith wamenyekanye nka Judith Heard nk’umunyamideli umwe bakomeye muri Uganda ndetse akaba afite inkomoko mu Rwanda avuga ko mu bintu bimubabaza kurusha ibindi ari ukubona abana b’abakobwa barara mu kabari banywa inzoga kuko azi ibibi byazo nk’umuntu wabaye muri ubwo buzima.
Mu kiganiro nimwe muri televiziyo yaho, Judith Heard yahamagariye abakobwa bakiri bato kurinda .uyu mudamu uziwho guharanira uburenganzira bw’abakobwa azwi cyane kukuba ashyira imbaraga nyinshi mu guhamagarira abantu kwimakaza umuco w’uburinganire muri kiriya gihugu .
Muri icyo kiganiro Judith Heard yagize ati “Nizera ko umubiri w’Umukobwa ari uwera kandi ko ugomba gufatwa nk’Ibanga rikomeye cyane akaba yarasabye igitsina gore muri rusange kwambara kikikwiza aho kwambara Imyenda yerekana imiterere yabo ku bantu bose bababonye .
Yakomeje agira ati “Birambaza cyane nk’umubyeyi kubona ibyo bintu bibaho aho igitsina gore cyambara Imyenda indahwitse aho basiga ibice by’umubiri wabo hanze , ndabasaba kwitonda ku twese twumva ko Umubiri wacu ari ikizira kuwutesha agaciro.
Mugusoza Judith Heard yasabye abakobwa abakiri bato ko gukora akazi ko kwerekana imideli bitabahesha gutesha agaciro umubiri wabo.
Uyu munyamideli Judith Heard akomeje kuba intangarugero ku bakobwa benshi bakiri bato benshi bifuza kuzakora akazi ko kwerekana imideli.