Mu minsi ishize hano mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda cyangwa a mu binyamakuru bitandukanye hagiye havugwa inkuru zihangana ry’abahanzi Itahiwacu Bruce Melodie na Mugisha Benjamin ukunzwe nka The Ben bamaze kwigarurira imitima ya benshi hano mu karere no mu Rwanda yewe no kw’Isi hose .
Mu biganiro byinshi aba bahanzi bombi bagiye bakora mu bitangazamakuru bose bakomeje kumvikana bavuga ko iryo hangana babona ridakenewe cyane ahubwo nk’abahanzi bakomeye mu gihugu bategura igitaramo cyinini kandi cyiza nneho bagashimisha abakunzi babo kuko ariyo nzira nziza babona yabafasha gukomeza kwigaruria imitima y’abakunzi babo .
Nubwo abo bahanzi bo ku ruhande rwabo bavuga gutya hari abanda bafite aho bahurira n’imyidagaduro hano mu Rwanda harimo n’abahanzi bagenzi babo ,bagiye bagaragaza ko iryo hanagana rikenewe kuko bituma abakurikirana imyidagaduro mu Rwanda baryoherwa cyane .
Ku rundi ruhande abanda nabo ntago bemeranya nabirirwa batsa umuriro hagati y’abo bahanzi kuko byaba ari ugushakisha urwango hagati yabo ndetse n’abafana kandi iki aricyo gihe ngo batahirize umugozi umwe bafatanye kuwugeza kure .
Nyuma y’izo nkuru Miss Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 uzwi nkumwe mu bavuga rikijyana hano mu Rwanda nawe yanze kwihererena ibitekerezo bye kuri iryo hangana ry’aba bahanzi babiri bakomeye mu Rwanda ashimangira ko Atari iby’ i Rwanda guhanganisha abantu .
Yagize atay asimbukira ku rubugwa Rwa X akunda kwifashisha cyane Atanga ibitekerezo bitandukanye maze yandika ati “ Maze Iminsi mbona amakuru ku mbuga nkoranyambaga aho amatsinda y’abafana a ba muzika ya bamwe mu bahanzi ahanganisha The Ben na Bruce Melodie bituma ngira igitekerezo .
Nka Sosiyete Ntidushobora kwiga gushyigikira abantu hatabayeho kubahanganisha na bagenzi babo? Ndi kuvuga ibi nkurikije uburambe mfite nk’umwe mu bantu bafite icyitegererezo .
Yakomej agira ati “ Niba ari njye Nyampinga w’U Rwanda ukunda ,Ntibiguha uburenganzira bwo gupfobya abanda bamikzi kugira ngo unshigikire cyangwa untere imberaga ,
Buri wese muri twe afite akamaro kandi arakomeye mu buryo bwe ,ariko twese nk’abavandimwe turi imbaraga zikomeye .
.Miss Jolly yasoje ubutumwa bwe asaba abanyarwanda ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange gushyigikira aba bahanzi bombi hatabayeho gupfobya umwe ngo basingize Undi yagize ati The Ben na Bruce Melodie bombi n’abahanzi bakomeye kandi bombi n’ibyamamare mu buryo bumwe ,Mureke tubashyigikire hamwe aho kubacamo ibice ,kuko bakoreye hamwe byabayra imbaraga zikomeye ku muziki.
