Umuhanzikazi Zuchu yamaze guhaguruka muri Tanzania yerekeza i Kigali aho yitabiriye igitaramo azahuriramo n’abarimo umuraperi w’Umunyamerika, Kendrick Lamar.
Zuchu yahagurutse iwabo muri Tanzania kuri uyu 4 Ukuboza 2023 mu gihe ategerejwe mu gitaramo kizaba ku wa 6 Ukuboza 2023, kijyanye n’umushinga witwa ‘Move Afrika’ wateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ukora ubuvugizi ku bibazo byugarije abaturage, ‘Global Citizen’, ufatanyije n’Ikigo pgLang cya Kendrick Lamar.
Zuchu ni umwe mu bahanzi bazaririmbamo ari kumwe na Ariel Wayz, DJ Toxxyk avange umuziki mu gihe Sherri Silver we azasusurutsa abitabiriye mu mbyino ze zikundwa na benshi.
Iki gitaramo cya Move Afrika kizabera muri BK kizaba kuri uyu wa gatatu tariki ya 06 Ukuboza 2023
Facebook Comments Box