Hamenyekanye irengero ry’ umugore wagombaga gutoza Gasogi United

Madamu Caroline Pizzala wari witezwe kuza gutoza Gasogi United ntabwo aragera mu Rwanda kandi iyi kipe ye irakina umukino wa mbere wa shampiyona na Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu kuri Kigali Pele Stadium.

Uyu mutoza w’umugore ukomoka mu Bufaransa yari yabengutswe na Gasogi United muri Nyakanga uyu mwaka ndetse byitezwe ko agera mu Rwanda kuwa 15 Nyakanga akaba umugore wa mbere utoje ikipe ya mbere y’abagabo mu mateka.

Ikinyamakuru The New Times kiravuga ko uyu mugore ataje mu Rwanda kubera ko ari mu masomo yo gushaka License A UEFA Pro ndetse ngo azaza amaze kuyasoza muri Nzeri uyu mwaka.

Uwahaye amakuru iki kinyamakuru agira ati “Yego,ntabwo azatoza umukino wo kuwa Gatanu [Rayon Sports].Azasiba imikino myinshi,igera kuri 4 ya mbere.Azatangira akazi akererewe kubera ko ashaka kubanza kurangiza amasomo ye ya License A UEFA Pro.”

Kugeza ubu,Gasogi United iraba itozwa n’umutoza wungirije ariwe Kirasa Alain.

Nubwo uyu mutoza adahari,KNC yijeje abafana ba Gasogi ko ikipe yabo iratsinda Rayon Sports ibitego 4-2.

Yavuze ko abafana ba Rayon Sports barataha bababaye umubabaro uruta uwo aba APR FC batahanye ibatsinze ibitego 3-0 kuri Super Cup.

Mu mikino 8 amakipe yombi amaze gukina kuva Gasogi United yazamuka,Rayon Sports imaze gutsinda imikino 4,Gasogi itsinda umwe,banganya 3.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *