Urukundo rwa Offset na Cardi B rukomeje kwibazwaho byinshi

Umuryango w’Umuraperi Offset na Cardi B watangiye kuvugwamo urunturuntu, aho uri gukinira ibisa n’imikino y’injangwe n’imbeba ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ijoro ryo ku Mbere tariki 4 Ukuboza 2023, Cardi B na Offset batunguye ababakurikira, buri umwe akura undi mu mubare w’abo akurikira ku rubuga rwa Instagram.

Cardi B na Offset bahagaritse gukurikirana kuri uru rubuga, bitera benshi gutekereza ko bashobora kuba bagiye kongera gutandukana, nkuko byagenze mu 2018.

Aba bombi bahagaritse gukurikirana nyuma y’umwanya muto basa nk’abari mu ntambara y’amagambo ku mbuga nkoranyambaga.

Cardi B ushinjwa gukongeza uyu mwuka mubi, yatangarije kuri Instagram, ko “ Rimwe na rimwe umuntu akura akarenga umubano arimo.”

Offset na we abinyujije kuri urwo rubuga, yaciye amarenga yo gusubiza umufasha we atambutsa amashusho yo muri Filime yakunzwe cyane yitwa “Scar Face” aho umukinnyi uyikina aba yicaye mu rukarabiro yashobewe avuga ko ntawo kwizera afite.

Cardi B nta guca ku ruhande , yahishuye ko arambiwe kurinda amarangamutima y’abandi bantu. Yavuze ko ashaka kongera kwiyitaho mbere yo kwita ku bandi.

Yagize ati “Ndambiwe kurinda amarangamutima y’abantu, ngomba kwishyira imbere.”

Si ubwa mbere aba bahanzi bagiranye ibibazo mu rukundo kuko no mu kwezi kwa Nzeri mu 2018, aba bombi batandukanye bapfa ko Offset yaciye inyuma Cardi B nyuma y’amezi make bibarutse imfura.

Aba bahanzi bari mu bafite amazina akomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi muri rusange, bongeye gukozanyaho nyuma y’imyaka itandatu babana nk’umugore n’umugabo cyane ko batangiye kubana mu 2017.

Facebook Comments Box

About Author

Recommended For You

About the Author: Jean Paul Nsanzabera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *